Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje gukaza umurego, aho bombi bakomeje gutambutsa ubutumwa bugaragaza kutumvikana kwabo.
Ibi byatangiye nyuma y’ibiganiro n’amagambo buri umwe yatangaje anenga mugenzi we, ibintu byahise bifata indi ntera kuko abafana babo batangiye kujya impaka ku mbuga zitandukanye.
Iyi ntambara y’amagambo yakomeje gukurura ibitekerezo byinshi by’abakurikira aba bombi, bamwe bashyigikira Rugaju abandi bagashyigikira Lorenzo.
Nyuma y’uko Lorenzo yatangaje amagambo akomeye mu kiganiro Urukiko ry’ikirenga kuri SK FM ku wa 13 Gashyantare 2026.
Aho yagize ati “Ntago uzigera umfata kandi nipfa sinzigera nicwa n’ibinyoma byo mu itangazamakuru, ntago byica nta kinyoma muzanyandikaho kizigera kinyica sinzigera mbinyomoza kuko n’Imana izabinkorera nta kinyoma kijyana umuhoro ngo giteme umuntu ikinyoma ntikica.”
Ndetse na Lorenzo avukako bamwise wazalendo na Tshisekedi. Lorenzo yavuzeko RMC itaramukoraho statement ko yatatse umuntu kandi ko arabo ikoraho statement.
Umuyobozi wa SK fm Sam Karenzi yatangaje ko babagize abanyamatiku ariko ko RMC yabihaye umurongo ndetse ko nta munyamakuru bazataka ndetse ntawe bazavugaho mu kiganiro gusa uzabavugaho cyangwa abicaho amarenga cyangwa akabataka asabako RMC yabakurikirana.
Umunyamakuru wa Radio Rwanda nawe yagiye kuri live ya Instagram kuri uwo munsi nawe amusubiza ko afungwa yamubyiniye kumubyimba.
Yagize ati “Mfungwa ibyo yanditse mwarabibonye yaraziko nzaheramo ndagaruka arakomeza ndihanangiriza ndasaba ndavuga ngo ‘please stop’ ntumaho abantu bakorana ndabambwira ngo sinshaka ibyo bintu ariko gore gore ni nk’umubu nyine.”
“Gore gore n’umuntu nafashe araho nyine nacyo azi araza arirukanwa asaba imbabazi arongera ari rukanwa. Nibwo namenye ibyo yagiye akora kuba Minisitiri, ibyo yagize byose muri biriya byatumye bamwita gore gore biriya byabo byinyuma babamo bimwe bakoresha inyuma bakora ibyo bakora.”
SOMA INKURU : Ubuyobozi bwa Rayon Sport bwihanije Rugaju


