Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi bwagaragaje ko inka zihariye umwanya wa mbere mu matungo asohora gaze nyinshi kurusha andi.
Ubu bushakashatsi bwa UN’s Food and Agriculture Organization bwakozwe mu 2006, bugaragaza ko inka zisohora gaze [Gusura] inshuro ziri hagati ya 250 na 500 buri munsi.
Iyi raporo ishimangira ko inka zihariye umwanya wa mbere mu gusura cyangwa gusohora gaze nyinshi kurusha ayandi matungo.
Igaragaza kandi ko inka zirya ubwatsi zirusha izigaburirwa ingano kubera ko igogora rikorwa mu buryo butandukanye. Nyinshi muri iyi gaze inyura mu kanwa isohoka ago guca mu kibuno.


