Ikibazo cy’ibicanwa ni ikibazo gihangayikishije Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage muri rusange, kuko kugeza ubu mu Rwanda ingo 94% zigicana inkwi n’amakara, bikaba imbogamizi ikomeye mu kubungabunga ibidukikije.
Ubushakashatsi buheruka ku mibereho y’ingo mu 2024, bwakozwe n’ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare bwagaragaje ko ingo zikoresha ibicanwa bibungabunga ibidukikije nka: gaze, amashanyarazi na biyogaze zari kuri 1% mu 2017, zazamutse zikagera kuri 5,4% mu 2024.
Ni mu gihe ingo zikoresha inkwi n’amakara mu Rwanda, ubu ziri kuri 94%, harimo 75% zikoresha inkwi, 18% zikoresha amakara naho 0.6% zikoresha ibisigazwa by’imyaka n’ibindi bikomoka ku bimera.
Gahunda y’igihugu y’imyaka 5, NST2 (2024-2029) iteganya ko ingo zirenga 60% zizaba zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije ku bufatanye n’abikorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.
Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukemura icyo kibazo biciye muri gahunda zitandukanye ziganjemo: nkunganire ku bicanwa bitangiza ibidukikije, kongera ibigega bya gaze, n’ubukagurambaga ku bikorera hagamijwe ko bashora imari mu bicanwa bitangiza ikirere.
Binyuze mu masezerano ya Paris yo kubungabunga ibidukikije, buri gihugu gisabwa kuvugurura gahunda ihamye igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC) buri myaka itanu, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kongera ubushobozi bwo kwihanganira ihindagurika ry’ibihe.



