Abantu barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda bajya kwivuza indwara zifata ubuhumekero buri mwaka, nk’uko imibare ya Leta ibigaragaza.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara z’ubuhumekero, zandura n’izitandura, zikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange, cyane cyane ku bana n’abantu bakora imirimo ibashyira mu kaga igihe kirekire cyangwa abafite imibereho ibashyira mu byago.
Umusonga (pneumonia) ni wo uza ku isonga mu gutuma abana bajyanwa mu bitaro, mu gihe indwara y’ibihaha idakira izwi nka COPD (Chronic Obstructive Pulmonary Disease) ari yo ikunze kugaragara ku bakuze, ikaba igira uruhare ku kigero cya 6% by’impfu ziterwa n’indwara z’ubuhumekero.
Nubwo imiti ihari, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko hari abakirengagiza kujya kwa muganga hakiri kare, bagahitamo kwivuza bonyine cyangwa gukoresha imiti ya gakondo.
Bamwe mu barwaye indwara zubuhumekero na asima, indwara itera kubyimba no gufunga inzira z’umwuka bikabagora guhumeka. Bavuga ko agira inkorora idakira, guhuma no kubura umwuka, kandi impumuro nk’iy’itabi cyangwa imibavu ituma barwara cyane.
Umwe mubaganiriye n’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA yagize ati “Rimwe na rimwe ngira ikibazo iyo umuntu wisize umubavu cyangwa ari kunywa itabi mpita mfatwa na asima.”
Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima igaragaza ko iki kibazo gikomeje kwiyongera. Mbere, mu 2018, naho byari byaragaragaye ko abarenga miliyoni ebyiri bajyaga kwivuza indwara z’ubuhumekero buri mwaka.
Ku rwego rw’Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko grippe iri mu ndwara zikomeye z’ubuhumekero, igahitana abantu bari hagati ya 290,000 na 650,000 buri mwaka, kandi 99% by’izo mpfu zikaba zibera mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye.
SOMA INKURU : Havumbuwe ubwoko bushya bw’amaraso ku Isi
