Davis D aganira na Igihe yavuze ko indirimbo ye “Dede” yayikoze yibutse ibihe byo gutandukana n’uwo bakundanaga, hanyuma yo ikaza nko kwihimura.
Umunyamakuru yabajije uyu umuhanzi indirimbo ye yaba imwibutsa ibihe byo gutandukana n’umukunzi, maze indi na we adatinze ahita avuga “Dede” anongeraho ko yayikoze yihimura.
SOMA:Davis D na Kevin Kade ntibakiri inshuti
Iyi ndirimbo yakozwe na Motif wo muri Kenya mu buryo bw’amajwi, haba ku mbuga zumvirwaho umuziki ndetse no mu bakunzi b’umuziki, usanga ari yo ndirimbo y’uyu muhanzi yabaye nini cyane.
SOMA: Bahati Makaca yatabarije Dj Bob
Kuva yanjya hanze mu 2019, Dede imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7.2 kuri YouTube, mu gihe yumviswe n’abagera ku bihumbi 800 kuri Spotify.
Dede kandi yasohotse mu bihe uyu muhanzi yari agezweho cyane mbere na nyuma ya Covid-19, aho yakoze izindi ndirimbo nka “Micro”, “Pose”, “Ifarasi”, n’izindi zagize igikundiro cyo hejuru muri kiriya gihe.


