Ni kenshi uzabona abahanzi bishimira ko indirimbo zabo zabashije kugira imibare ibarirwa mu za miliyoni z’abayumvise ndetse n’abayirebye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Audiomack, Spotify, n’izindi.
Mu Rwanda hari abahanzi bagera kuri bane bafite indirimbo zagejeje miliyoni cyangwa irenga nibura kuri buri rubuga; YouTube, Audiomack na Spotify. Aba bahanzi ni Meddy, Bruce Melodie, Element EleéeH, na Kivumbi King.
Indirimbo iza ku mwanya wa mbere ni “Slowly” ya Meddy, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 127 kuri YouTube, yumviswe inshuro zirenga miliyoni 5 kuri Audiomack, mu gihe kuri Spotify yumviswe inshuro zirenga miliyoni 11.
Bruce Melodie na we afite indirimbo yabashije kugeza miliyoni kuri izi mbuga zose. Iyi ndirimbo ni “Katerina” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 14 kuri YouTube, yumvwa n’abagera kuri miliyoni 2.5 kuri Audiomack naho kuri Spotify bakaba miliyoni 5.2.
SOMA: Bruce Melodie yazuye Diamond Platnumz
Fou De Toi ya Element EleéeH, imaze kumvwa inshuro zigera miliyoni 3.3 kuri uru rubuga, naho kuri YouTube ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 28, mu gihe kuri Spotify imaze kumvwa inshuro zigera kuri miliyoni 3.5.
Imibare nk’iyi kandi ifitwe n’indirimbo “Lose Control” ya Meddy na The Ben, imaze kurebwa na miliyoni 15 kuri YouTube, miliyoni 1 kuri Audiomack na miliyoni 1.6 kuri Spotify.
Wait ya Kivumbi King na Axon wo muri Uganda, nayo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 9.5 kuri YouTube, mu gihe imaze kumvwa inshuro miliyoni 1.3 kuri Audiomack, naho kuri Spotify ikaba imaze kumvwa inshuro miliyoni 1 irangaho gato.
SOMA:Sheikh Bahame Hassan yarekuwe
Meddy na Bruce Melodie bafite agahigo ko kuba ari bo bafite indirimbo batakoranye n’undi muhanzi, yagejeje miliyoni kuri YouTube, Audiomack na Spotify.



