Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yavuze ko Mutesi Scovia ari mushiki we akunda cyane bitandukanye ngo n’uko abantu babona asa n’umwibasira ku mbuga nkoranyambaga.
Super Manager avuga ko imyidagaduro igira amabanga yayo nka politike ngo kuko abantu bashora kuvugana nabi hanze nyamara bo babanye neza mu buzima busanzwe.
Aganira na The Choice Live, yabajijwe kuvuga niba hari ikibazo afitanye n’umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia.
Mu gusubiza yaragize ati: “Nabonereho no kubivuga aka kanya, mushiki wanjye nkunda cyane. Usibye ko imyidagaduro igira amabanga yayo ni nka politike.”
SOMA:Afurika igiye kumva Bruce Melodie
Atanga urugero rwa Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika wigeze kutajya imbizi na Perezida Kagame nyamara nyuma bakagaragara bahuje urugwiro.
Super Manager anahuza politike n’igisobanuro cyayo mu rurimi rw’igiswahili aho yitwa Siasa, avuga ko ngo bisobanura si ukuri.
