Isreal Mbonyi yongeye kugurisha amatike yose y’igitaramo yise ‘Icyambu’ ku nshuro ya 4 yikurikiranya muri BK Arena yakira abantu ibihumbi 10.
Kuva mu 2022 ni bwo uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye gukora ibi bitaramo yise ‘Icyambu’ byose biba ku munsi mukuru wa Noheli.
Mbonyi atangira gukora igitaramo nk’iki ku nshuro ya mbere tariki 25 Ukuboza 2022, yari yagihuje no kumurika album ze ebyiri “Mbwira” na “Icyambu” ari yo yanitiriwe ibi bitaramo bimaze kuba ubugira kane.
Mu myaka ibiri ya mbere ibanza, muri BK Arena hategurwa mu buryo bwatumaga iyi nyubako itabasha kwakirwa abantu bose nk’uko bikwiye kubera imyubakire y’urubyiniro, gusa kuva mu 2024 byaje guhinduka ku buryo ku nshuro ya mbere mu mategeko Mbonyi yagurishije amatike ibihumbi 10,367.
Muri iyi myaka ine kandi, Israel Mbonyi yakoreye ibitaramo mu bihugu byo mu Karere nka Kenya, Tanzania, Uganda, n’u Burundi, hose yagiraga ubwitabire buri hejuru cyane.


