Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson, yatangaje ko yagize imvune ku kuboko mu gihe arimo kwitegura umukino azahuramo na Floyd Mayweather Jr., ibintu bishobora gutuma uyu mukino utegerejwe cyane usubikwa.
Uyu mukino wari uteganyijwe kuba ku wa 25 Mata 2026 muri Democratic Republic of the Congo, aho wari gutegurwa nk’umukino w’imurikabikorwa uhuza aba bakinnyi babiri b’ibyamamare mu iteramakofe.
Tyson yagaragaye mu kiganiro n’umunyamakuru w’imikino Ariel Helwani afite igipfuko ku kuboko kwe kw’iburyo, avuga ko yakomeretse mu myitozo ariko ko atari imvune ikomeye.
Yagize ati: “Ni ugukomereka guto ku kuboko, si ikibazo gikomeye.”
Nubwo yavuze ko atahangayikishijwe cyane, amagambo ye ku itariki y’umukino yateje urujijo. Abajijwe niba umukino uzaba muri Mata, yasubije ati: “Ndatekereza ko uzaba,” ariko anongeraho ko bishobora guhinduka bitewe n’uko imvune izaba imeze.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane kuko wari kuzabera aho habereye umukino w’amateka wahuje Muhammad Ali na George Foreman mu 1974 uzwi nka “Rumble in the Jungle”.
SOMA INKURU : Tyson na Mayweather bagiye kurwanira muri DR Congo umukino w’imurika
