Ikote rya Perezida Kagame ryahogoje urubyiruko.[IG]
Ni ikote Perezida Kagame yambaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mutarama 2026, ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Perezida wa Yonsei University, Prof. Dong-Sup Yoon na Dr. Won-Yong Lee, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubushakashatsi n’itsinda ryo muri iyi kaminuza ibarizwa muri Koreya y’Epfo.
Ni ikote ry’iyi kaminuza iri mu za mbere muri Koreya y’Epfo, rifite inyuguti ndende ya ‘Y’ iva ku izina ‘Yonsei’, rikaba kandi mu mabara y’iyi kaminuza arimo ubururu bwijimye n’umweru mwinshi.
Ku kaboko k’ibumoso hariho Sakabaka, ikaba ikirangantego cy’iyi kaminuza, mu gihe ku k’iburyo hariho ibindi birango by’icyo kigo. Kenshi na kenshi mu mugongo w’iri kote haba handitsemo umwaka wa 1885 yashinzwemo, ndetse n’izina ‘Yonsei’ n’igishushanyo cya Sakabaka kinini.
Iri kote ribarizwa mu bwoko bw’amakote bugezweho mu rubyiruko azwi nka ‘Vanity Jackets’ cyangwa ‘Letterman Jackets’, by’umwihariko akaba amakote yambarwa n’abakora siporo cyangwa abanyeshuri. Muri Koreya y’Epfo aho iyi kaminuza iherereye, iri kote bakunze kuryita ‘Gwajam’.
Benshi mu bakurikira imbuga nkoranyambaga za Perezida Kagame bagaragaje ko bishimiye kumubona yambaye iri kote, abarimo umuraperi Ish Kevin kwihangana biranga bavuga ko ‘Yambara neza cyane’. Abandi bagiye kure basabira umwambika kongezwa umushahara, kuko amwambika neza cyane.
Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Yonsei University ku kwagura imikoranire mu bijyanye n’uburezi hagati y’iyi Kaminuza n’u Rwanda binyuze mu guhererekanya ubumenyi, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi.
Muri Kamena 2024, Kaminuza ya Yonsei yashinzwe mu 1885, yahaye Perezida Paul Kagame Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’Icyubahiro, mu Ishami ry’Imiyoborere Rusange.





