Umuhanzikazi Rema Namakula wo muri Uganda yasoreje umwaka 2025 ndetse anahatangirira uwa 2026, aho yitabiriye igitaramo mbaturamugabo “The NU Year Groove” cy’inshuti ye The Ben.
Rema Namakula na The Ben kuva bakorana indirimbo “This Is Love” yagiye hanze mu mpera za 2020, ndetse ikaba n’indirimbo nini mu Karere, ubushuti bwabo bwagiye bukura cyane mu myaka yakurikiye ku buryo kenshi usanga bashyigikirana mu bikorwa by’umuziki n’ibiri hanze yawo.
Indirimbo ‘This Is Love’ ubasanzwe ya Rema Namakula, yafashije aba bahanzi bombi kuko yaba The Ben yongeye kuzamura igikundiro cye cyane muri Uganda, ndetse ku ruhande rwa Namakula uvuze ko iri no mu ndirimbo ebyiri nini afite mu muziki ntiwaba ubeshye ugendeye ku mibare y’abayumvise.
SOMA: Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki
Mu bihe bitandukanye, Rema Namakula na The Ben bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye birimo iby’umuziki no hanze yawo. Uretse kuba bahurira mu bitaramo, burya Rema yanatashye ubukwe bwa The Ben na Pamella.
Bongeye guhura kandi The Ben ajya gushyigikira Namakula mu gitaramo cye ‘Melodies of Love’ yakoreye mu busitani bwa hoteli Sheraton y’i Kampala, muri Gashyantare 2024.
SOMA: Bruce Melodie yatabarije abakoresha imbuga nkoranyambaga
Aba bahanzi kandi bamaze kuba inshuti bigaragarira buri wese, muri rusange bahuriye mu bitaramo bibiri i Kampala haba icya The Ben ndetse n’icya Rema Namakula, icyo bakoranye i Musanze, ndetse kandi Namakula uretse kuba yaje gushyigikira The Ben, ni umwe mu batashye ubukwe bwe bwabaye mu 2023.



