Mu 1963, Betty Friedan yasohoye igitabo cyiswe The Feminine Mystique, cyahinduye imitekerereze y’Isi ku ruhare rw’umugore mu muryango no mu kazi. Iki gitabo cyabaye intandaro y’impinduramatwara ya kabiri y’abagore (Second-wave feminism) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitabo cyashingiye ku bushakashatsi n’ibiganiro Betty Friedan yagiranye n’abagore bo mu cyiciro cyo hagati muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagaragaje ikibazo yise “the problem that has no name,”(Ikibazo cyitagira izina) asobanura uko abagore benshi bumvaga bafite icyuho mu buzima bwabo nubwo bari bafite ingo, abana n’ibikoresho byose bikenerwa.
Friedan yanenze imyumvire yavugaga ko umugore akwiye kunyurwa no kuba umubyeyi n’umugore w’ingo gusa, agaragaza ko na we afite uburenganzira bwo kwiga, gukora no kwiteza imbere.
Igitabo cye cyatumye abagore benshi batangira kwibaza ku burenganzira bwabo, bituma havuka imiryango myinshi iharanira uburinganire. Kugeza uyu munsi, gifatwa nk’inkingi ya mwamba mu mateka y’impinduramatwara y’abagore ku Isi.
SOMA INKURU : KUBYINA: Icyorezo kigeze kuyogoza Ubufaransa
