Dr Patrice Motsepe perezida wa CAF agiye kugirira uruzinduko mu gihugu cya Senegal aho agomba guhura n’abayobozi b’igihugu bakaganira ku bijyanye n’igikombe cy’Afurika Senegal yambuwe.
Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe kuri uyu wa kabiri kuwa 7 Mata 2026 aragirira uruzinduko mu gihugu cya Senegal aho agiye guhura n’abayobozi b’igihugu mu kureba uburyo bakemura ikibazo cyo kwaka Senegal igikombe cy’Afurika kigahabwa Morocco.
Ibi bije nyuma yaho CAF ifashe umwanzuro wo kwambura igikombe cy’Afurika Senegal ikagiha Morocco kubera ikirego yatanze ibintu byatunguranye kuko bidasanzwe ko ikipe yatwara igikombe ikacyamburwa nyuma abayobozi bo muri Senegal bakaba barafashe umwanzuro wo kwimana iki gikombe.
Umwanzuro wo kwimana igikombe kuri Senegal akaba ari umwanzuro washyigikiwe na benshi aho bemeza ko bidakwiye ko ikipe yatwarira igikombe mu kibuga indi igashaka kugitwarira mu mabaruwa.
