Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose rukubahiriza ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington no kubungabunga umutekano mu Karere, ashimangira ko icyahungabanya umutekano w’abaturage b’u Rwanda kitazihanganirwa.
Ibi umukuru w’ igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025, mu ijambo risoza umwaka yagejeje ku Banyarwanda, aho yashimye ibihugu bya Qatar, Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika yunze ubumwe byakoze iyo bwabaga ngo ayo masezerano ashoboke.
Ni amasezerano yakataraboneka yashyizweho umukono tariki 4 Ukuboza, na perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi, yo gushyigikira ubukungu n’amahoro arambye hagati y’u Rwanda na Congo.
Mu ijambo rye umukuru w’Igihugu yagize ati” Icyahungabanya umutekano n’amahoro by’Abanyarwanda ntabwo tuzakihanganira.”
Ku munsi wo gusoza umwaka umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yavuze ko we n’umuryango we bifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mushya muhire wa 2026 w’ibyishimo n’uburumbuke.
