William George Morgan yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1870, akaba ari we wahimbye umukino wa Volleyball, umwe mu mikino ikunzwe cyane ku Isi muri iki gihe.
Morgan yakoraga mu muryango wa YMCA (Young Men’s Christian Association), aho yari ashinzwe imyitozo ngororamubiri.
Mu 1895, yifuje gutegura umukino ushobora gukinwa n’abantu bakuru ndetse n’abashaka siporo idasaba gukoresha ingufu nyinshi nk’iza Basketball yari imaze gukundwa cyane muri icyo gihe.
Yahimbye umukino yawitaga “Mintonette”, aho abakinnyi babaga bagomba gutera umupira barenze urushundura kandi ukinwa na makipe abiri.
Gusa Nyuma, izina ryaje guhinduka “Volleyball” bitewe n’uburyo umupira wakinwaga ujugunywa mu kirere utagomba kugwa hasi.
Uyu mukino wakomeje kwamamara cyane, ukwira muri Amerika no mu bindi bihugu. Mu 1947 hashinzwe Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), rifasha mu guteza imbere uyu mukino ku rwego rw’Isi.
Volleyball yinjiye mu mikino Olempike bwa mbere mu 1964, bituma irushaho gukundwa.
Uyu munsi, Volleyball ikinwa n’abarenga miliyoni nyinshi ku Isi, haba mu marushanwa akomeye ndetse no mu myidagaduro, bigaragaza ko igitekerezo cya Morgan cyagize uruhare runini mu guteza imbere siporo.


