Tour du Rwanda ni isiganwa ry’amagare rizwi ku mugabane wa Afurika, ryatangiriye mu Rwanda mu 1988 maze riza gukura rigera ku rwego mpuzamahanga mu masiganwa ya kinyamwuga yemerwa na Union Cycliste Internationale (UCI).
Tour du Rwanda yatangiye mu 1988 nk’isiganwa ryari rigamije guhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bituranye. Muri iyo myaka ya mbere, ryari rifite umubare muto w’abitabira kandi rikorerwa mu bice bimwe by’igihugu.
Mu myaka ya 1990, isiganwa ryarahagaritswe kubera ibibazo byari mu gihugu, ariko ryongera gutangira mu 2001 maze rikomeza gukura buhoro buhoro kugeza mu 2008.
Mu 2009, Tour du Rwanda yahawe icyemezo na UCI (Union Cycliste Internationale), ishyirahamwe mpuzamahanga rigenzura umukino w’amagare, cyemeza ko iri siganwa ryajya ku rutonde rw’amarushanwa ya Africa Tour. Ibi bivuze ko isiganwa ryemewe ku rwego mpuzamahanga kandi rigakurikiza amabwiriza ya UCI.
Ubu ni rimwe mu marushanwa y’amagare ashishikaje muri Afurika, rikambuka imisozi myinshi y’u Rwanda izwi nka “Land of a Thousand Hills”.
Tour du Rwanda kandi yagiye yandikwamo amateka akomeye y’abakinnyi b’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga begukana ibice n’imyambaro y’ubuyobozi ikizwi na Yellow Jersey (Maillot Jaune), ndetse inamamaza Visit Rwanda.
U Rwanda rwakomeje guteza imbere umukino w’amagare, bityo uyu mukino wabaye isoko y’ubukerarugendo n’icyubahiro ku gihugu hose.
Bamwe mu bakinnyi mpuzamahanga begukanye Tour du Rwanda ku nshuro zabo za mbere ni: Cristian Rodriguez (Espagne, 2021), Natnael Tesfazion (Eritrea, 2020), Lill Darren (Afurika y’Epfo, 2012), Kiel Reijnen (Amerika, 2011), Daniel Teklehaimanot (Eritrea, 2010) na Jelloul Adil (Maroc, 2009).
Uyu mwaka wa 2026, hasigaye iminsi mike ngo iri siganwa ritangire, rikazagera mu bice bitandukanye by’u Rwanda, Aho irushanwa rizatangira tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe.
SOMA INKURU : Intare yatsinze Mukura mu rubanza rwa Ishimwe Abdul
