Elon Musk yasobanuye impamvu SpaceX yahinduye icyizere cyo kubaka umujyi yifuza ukajya ku kwezi aho kuba kuri Mars.
Ni “umujyi wigenga” ku kwezi, ushobora kuzubakwa mu myaka itageze ku 10. Nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na Elon Musk ubwe.
Umuyobozi wa X, Tesla na SpaceX akaba no mu baherwe ba mbere ku isi Elon Musk, yavuze ko I kompanyi ye y’ibyogajuru SpaceX yahinduye ibitekerezo byayo bya mbere byo kubaka umujyi kuri Mars ahubwo ubu ikaba igiye kuwubaka ku kwezi.
Wakwibaza uti kuki umuherwe Musk yahinduye iki gitekerezo? Ni iki tuzi kuri uyu mujyi wo “ku Kwezi”?
Nta gishushanyo mbonera cyuzuye, kirambuye hamwe n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi avuga ko uzaba ari umujyi wigenga gihari. Ni amakuru gusa Musk yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa X .
Yavuze ko hashyizweho ahantu hahoraho hashobora kwaguka buhoro buhoro hifashishijwe umutungo w’ukwezi, bitewe n’ibyoherezwa kenshi ku kwezi.
Mu butumwa bwe, Musk yavuze ko kubaka uyu mujyi ku Kwezi bishobora kugerwaho “mu myaka itageze ku 10, mu gihe kuri Mars byazafata igihe cy’imyaka irenga 20”.
Yagize ati: “Ubutumwa bwa SpaceX buracyari ubu bumwe: kwagura ibikorwa by’ubwenge no gushyira abantu mu kirere.”

Ku rundi ruhande, yongeyeho ati: “Dushobora gukora ingendo zo kujya ku Kwezi buri minsi 10 ( urugendo rufata minsi ibiri)”.
“Ibi bivuze ko dushobora kwihuta cyane kurangiza umujyi wo ku Kwezi vuba kurusha umujyi wa Mars.”
Abafana n’abayoboke ba Musk bahise bakora ndetse banasangiza abandi ibishushanyo by’uko uyu mujyi wo ku Kwezi ushobora kuzamera, bamwe bakoresheje igikoresho cya AI cya Musk Grok.
Izi mpinduka zije nyuma yaho Musk amaze igihe kinini yibanda kucyo yise kubaka ubuzima mu mubumbe wa Mars nk’icyerekezo nyamukuru cya SpaceX. Mu mwaka ushize, yavuze ko iyi kompanyi iteganya kohereza icyogajuru ku mubumbe wa Mars kitagira abapilote mu mpera za 2026.
Musk afite amateka maremare yo gushyiraho ingengabihe ikomeye y’imishinga nk’imodoka z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga ryigenga ritarashobora gushyirwa mu bikorwa.
SpaceX ni imwe muri kompanyi zikomeye muri gahunda ya NASA ya Artemis Moon, ifite inshingano zo kohereza abahanga mu kwezi.
Ku wa mbere w’icyumweru gishize, Musk yavuze ko NASA izabona inyungu iri munsi ya 5% by’amafaranga SpaceX yinjiza muri uyu mwaka.