Umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Abdulahi Rukayat Oluwaremilekun uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Ewatomilola akomeje kugarukwaho cyane nyuma yo kuvuga ko yibagishije agakurwamo imbavu 4 muri 24.
Kuva mu Ugushyingo 2025, nibwo uyu mukobwa w’imyaka 23 amashusho ye yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yakuwemo imbavu 4 kugira ngo agire mu nda hato ndetse n’ikibuno cye kigaragare neza.
Ewatomilola avuga ko nyuma yo guhindura imiterere ye kuri ubu ngo ashobora kwinjiza abarirwa hagati ya miliyoni 5 na 8 z’Amanaira binyuze mu mashusho y’abakuze acuruza ku mbuga nka All Access Fans.
SOMA: Inka zisura inshuro 250-500 ku munsi
Uyu mukobwa n’ubwo avuga ibi, abahanga mpuzamahanga mu bijyanye no guhindura imiterere y’imibiri y’abantu, bavuga ko umubiri w’umuntu utakurwamo imbavu zingana gutya ngo akomeza abeho.
Mu bigaragazwa n’aba bahanga bahuriza ku kuba umuntu ashobora gukurwamo imbavu 2 zo ku ruhande rwo hasi ndetse nabwo bigakoranwa ubushishoza buhambaye.




