Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye yiseguye ku banyarwanda bamaze iminsi mu mwijima ukomoka ku ibura ry’amashanyarazi mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Mu butumwa bwe Amb Uwihanganye yagize ati”ibi bibazo byiyongereye cyane ahanini biterwa n’imiyoboro dufatanya n’ibindi bihugu, iyo ibibazo bibaye muri ibyo bihugu bitugiraho ingaruka.”
Nkuko Minisiteri y’ibikorwa remezo ibitangaza, u Rwanda rufite imiyoboro y’amashanyarazi ruhuriyeho n’u Burundi, Tanzania ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
Kuva mu mpera z’umwaka ushize, hirya no hino mu gihugu hagiye hagaragara iki kibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, ibyatumye abatura-rwanda hirya no hino bibaza icyabaye, ibi byasunikiye bamwe kwitabaza inyandiko ku mbugankoranyambaga bagaragariza iki kibazo urwego rw’Igihugu rushinzwe ingufu (REG)
REG ivuga ko muri gahunda yo kurushaho kongera amashanyarazi ngo ibi bibazo bikemuke, hari ingamba zafashwe zitezweho kuzana igisubizo kirambye, hari ingomero zirimo kubakwa, Nyabarongo II yitezweho gutanga 43.5 MW uyu mushinga ugeze muri 57%, Urwa Rukarara VI HP 9.7 MW umushinga ugeze ku kigero cya 26% ndetse na Nyirahindwe HPP 0.909 MW umushinga ugeze ku 71%
REG ivuga ko uretse ibi bikorwa hari n’indi mishinga irimo gutegurwa. Mu Rwanda 85.1% by’ingo zikoresha amashanyarazi, aho zavuye kuri 64.6% mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2020/2021.


