Ibi bije nyuma y’uko Vinícius Júnior atangaje ko yakorewe irondaruhu ubwo Real Madrid yakinaga umukino ubanza wa UEFA Champions League na Benfica wabaye tariki 17 Gashyantare 2026.
Uyu mukino waranzwe n’ibirego by’uko Gianluca Prestianni wa Benfica yapfutse umunwa akoresheje umwenda yambaye avuga amagambo akomeretsa Vinícius Junior yiganjemo irondaruhu.
Mu kiganiro Perezida wa FIFA Giani Infantino, yakoreye kuri Sky News yavuze ko abakinnyi b’umupira w’amaguru bapfuka iminwa yabo mu gihe bagirana amakimbirane n’abo bahanganye bakwiye guhabwa ikarita itukura, hashingiwe ku gukeka ko baba bavuga amagambo y’ivangura cyangwa atari meza.
Biteganyijwe ko amategeko y’umupira w’amaguru azakazwa n’Urwego Mpuzamahanga rushyiraho amategeko y’umukino (International Football Association Board), bitarenze mu kwezi kwa kane, kugira ngo azatangire gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi kizaba muri Kamena uyu mwaka.
Muri icyo kiganiro Infantino yavuze ko ibihano bidakwiye kuba uguhana gusa, ahubwo hakabaho no guha amahirwe abakoze amakosa bagasaba imbabazi.
Ati “Sinumva impamvu umuntu yapfuka umunwa ntacyo ahisha. Ibyo ni ibintu byoroshye. Tugomba gufata ibyemezo bikomeye kugira ngo turwanye ivangura.”
