Abakunzi ba Kiyovu Sports bakomeje kugaragaza kutishimira umushinga wavuzwe wo guhuza amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, bavuga ko iyi kipe ifite amateka akomeye adakwiye kugereranywa n’andi makipe yashinzwe nyuma yayo.
Ibi byagarutsweho na Minani Hemedi, umwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’iyi kipe izwi ku izina ry’Urucaca, wavuze ko Kiyovu Sports ari ikipe ifite amateka n’icyubahiro byihariye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize Ati “Ariko uyu munsi ntabwo navuga ngo turaza kurenganya Meya kuko ni gahunda za Politiki. Ntabwo ari umutekinisiye. Izo rero zitandukanye n’impamvu Kiyovu Sports iriho, zitandukanye n’izatumye ikipe y’Umujyi ijyaho.”
Minani Hemedi yavuze ko Kiyovu Sports ifite amateka yihariye, bityo ko kudaha agaciro ayo mateka byababaza na abakunzi bayo.
Hagati aho, Umujyi wa Kigali usanzwe utera inkunga amakipe arimo Kiyovu Sports, Gasogi United na AS Kigali, aho Kiyovu ihabwa miliyoni 150 Frw ku mwaka mu gihe yitabira Shampiyona, mu gihe ingengo y’imari yayo igera hafi kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga uvugwa wo guhuza amakipe wateje impaka ndende mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abafana ba Kiyovu Sports bavuga ko amateka n’agaciro k’iyi kipe bidakwiye guteshwa agaciro.
SOMA INKURU : Impano z’abato zigiye kugaragazwa muri shampiyona ya U14 na U16
