Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko nubwo hari amakuru akomeje kuvugwa ko ashobora gusubira gutoza Rayon Sports, kuri ubu agifite amasezerano na Kiyovu Sports kandi akomeje kuyubahiriza.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko kuba izina rye rihuzwa n’andi makipe ari ibintu bisanzwe ku batoza cyangwa abakinnyi bakiri ku masezerano ko ibihuha bihoraho.
Haringingo yagize ati: “Amakuru bavuga ashobora kuba ari ibihuha bisanzwe bigenda ku bakinnyi cyangwa ku batoza. Rayon Sports ni ikipe ikomeye kandi iri ku rwego rumwe na Kiyovu Sports, ni ibisanzwe ko abantu bayitekerezaho.”
Yakomeje avuga ko Rayon Sports atari yo kipe yonyine imwifuza, kuko hari n’andi makipe yaba ayo abantu bazi n’andi atazwi cyane yagiye agaragaza ko amushaka.
Uyu mutoza yavuze ko na biganiro byabayeho n’abamwifuza, binakozwe ko hakubahirizwa masezerano na Kiyovu Sports, bityo ko ibiganiro byanyuze mu buyobozi bw’iyi kipe.
Haringingo yongeyeho ko atazi neza icyerekezo azafata umwaka w’imikino nurangira, kuko bishoboka ko yakongera amasezerano na Kiyovu Sports cyangwa akerekeza mu yindi kipe yaba imushaka.
Dore ko asigaranye amezi abiri ndetse ashimangira ko icyemezo cya nyuma kizafatwa mu minsi iri imbere.
