Urwego rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) rushinzwe umutekano wa Perezida n’abandi bategetsi bakuru ndetse n’abahoze ari abayobozi b’icyo gihugu (US Secret Service) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku rusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ibiro bya perezida (the White House).
Ibitangazamakuru birimo BBC bivuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida wa USA bageze ahumvikaniye urusaku rw’amasasu mu nkengero za Pariki ya Lafayette i Washington DC, nyuma gato ya saa sita z’iri joro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere, ariko ngo babuze ibimenyetso bisigwa n’urwo rusaku rw’amasasu.
Abakozi b’urwo rwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu muri USA bahise batangira ibikorwa byo gusaka muri iyo pariki iherereye mu majyaruguru y’urugo rwa Perezida, hamwe no mu gace kahakikije.
Nyuma batangaje ko nta muntu ucyekwa wahabonetse ndetse ko nta n’abantu byagaragaye ko bakomeretse, ariko hamwe n’abafatanyabikorwa b’urwo rwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, bakomeje gushaka imodoka ikekwa kuba yakoreshejwe hamwe n’uwayikoresheje.
Igihe byabaga, Perezida wa USA, Donald Trump, yari ari i Washington DC mu biro bye, akaba ari ho yagumye aho kujya mu ndege imutahana mu rugo rwe bwite ruri i Mar-a-Lago, muri Leta ya Florida, ubusanzwe akenshi akaba ari ho akunze kuba ari mu mpera z’icyumweru.
Urwo rwego rushinzwe kumurinda rwavuze ko ibikorwa byarwo bikiri ibisanzwe, ariko ko hashyizweho uburyo bwo gukaza umutekano ndetse ko iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Secret Service, Anthony Guglielmi, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko mu gihe hakorwaga iperereza imihanda imwe n’imwe yo muri ako gace yafunzwe n’ubwo nyuma yaho yongeye gufungurwa.