Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ku munsi wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu butumwa yageneye abatuye Isi, yabibukije ko bakwiye kwigirira ku mateka ya Jenoside ndetse bakirinda icyitwa urwango.
Yatangiye agira ati “Kuri uyu munsi wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunaha icyubahiro abarokotse.”
Uyu muyobozi kandi yakomeje ubutumwa bwe yibutsa Isi muri rusange ko abantu bagomba kwigira ku makosa yabayeho agatuma Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kuba barebera.
Yagize ati “Tugomba kwigira ku makosa yabayeho mbere, tukarinda abariho ubu twanga urwango, amagambo akongeza ubushyamirane, n’icyo ari cyo cyose cyashishikariza urugomo.”
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2026, u Rwanda n’Isi muri rusange baratangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
