Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo yatunguye benshi ubwo yagiraga inama urubyiruko rukunze gutinda mu bijyanye n’urushako.
Uyu mugore akunze kuvuga ko yubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi ku bana afitanye na Meddy Saleh.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagiriye inama bamwe mu rubyiruko bakunze kwitinza cyane ku bijyanye no gushaka abagore/abagabo.
Yavuze ko ari ibintu umuntu yakora ubukwe atarakura cyane kuko bisaba ubwenge bwinshi.
Ati “Ni byiza gushaka ukiri muto kubera ko iyo ukuze bigusaba kubishyiramo ubwenge bwinshi kandi umuntu ukoresha ubwenge bwinshi bigoye cyane ko yashaka.”
Uyu mugore w’abana babiri wananiwe urushako ntabwo yigeze avuga imyaka yafizo yagendeyeho yerekana umuntu ukuze cyane wo gushaka. Gusa mu mategeko y’u Rwanda byemewe ko umuntu wemewe kubaka urugo aba yujuje imyaka 21 y’ubukure.
Mbabazi Shadia ni Umubyeyi w’Abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh ukora akazi ko gutunganya amashusho, babanje kubana nk’umugabo n’umugore ariko nyuma baza gutandukana. Ubu abana ni Shaddyboo ubarera. Shaddyboo avugako akunda abana cyane, azwiho gukora ibikorwa byo gufasha abana batishoboye n’abakunzi be.
