Abakurikiranira hafi imyidagaduro hamwe na Siporo ntabwo izina Mike Habinshuti ari rishya kuko basanzwe bamuzi bitewe n’ibikorwa yagiye agiramo uruhare haba mu gukorana bya hafi n’umuhanzi Bruce Melodie ndetse no kuba mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports.
Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026, acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo yatangiye kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro ari gukorana na Bruce Melodie nk’umujyanama we muri 2022. Inshuro nyinshi yagaragaraga mu ruhame babaga bari kumwe haba mu bitaramo ndetse no mu bindi bikorwa.
Uretse gukorana na Bruce Melodie uyu mugabo ni n’umwe mu bafite imigabane muri Label ya 1:55AM izwi cyane kuri Coach Gael.
Amakuru yizewe agera kuri 3D TV Rwanda avuga ko uyu mugabo afitemo imigabane igera kuri 25%.
Mike Habinshuti wakoze no mu bigo bikomeye bya leta yagiye avugwa no muri Siporo ubwo yari yungirije Twagirayezu Thaddée wari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports muri 2025.
Ibihano ku cyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyarakajijwe.
Mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:
Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni ma kumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye;
Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka ma kumyabiri n’itanu (20-25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni ma kumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye.
Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

