Umuhanzi Real Roddy wasubiranyemo indirimbo “Kuba Nisindiye” na Bruce Melodie, yavuze ko ingaruka mbi byamugizeho ari uko atongeye kuba yashyira hanze indirimbo nk’uko byari bisanzwe.
Ati “Urumva gukorana na Bruce bihita bigushyira kuri pressure (igitutu), hari ukuntu uba ufite uburyo bwawe uzajya usohoramo imiziki, biriya rero byikubisemo ugahita uhindura uburyo.”
“Twari twakoze ibintu biri ku rwego rwo hejuru, ubwo bihita binsaba niba nakoraga videwo y’ibihumbi 200 mpita nkora iy’ibihumbi 500.”
SOMA: Bruce Melodie yatabarije abakoresha imbuga nkoranyambaga
Real Roddy usanzwe uzwiho ubuhanga bwo mu kwandika indirimbo, nyuma yo gukora indirimbo “Nisindiye” ikaza gukundwa n’abatari bacye, Bruce Melodie yarayishimye bahita biyisubiranamo yitwa “Kuba Nisindiye II”.
Si Real Roddy ibi byabayeho gusa kuko ni ibisanzwe ku muhanzi wese ukizamuka iyo agize amahirwe yo gukora ibintu byagutse cyangwa agakorana n’umuhanzi munini, ajya ku gitutu cyo guhora akora ibirenze ibyo yarasanganwa nyamara n’amafaranga aba ataraba menshi.



