Umukinnyi w’Umwongereza James Milner akomeje kugaragaza ko uburambe bwe bugifite agaciro gakomeye mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza no muri Premier League.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo Leeds United, Manchester City na Liverpool FC, ubu akaba akinira ikipe ya Brighton & Hove Albion yongeye kwinjira mu bitabo bya Guinness World Records kubera uduhigo yaciye muri Premier League.
Milner ni umwe mu bakinnyi bafite intsinzi nyinshi kurusha abandi muri iyi shampiyona, aho amaze gutsinda imikino irenga 300 kuva yatangira gukina muri Premier League ndetse icyo gihembo aragifite.
Si ibyo gusa kandi, kuko ari no mu bakinnyi binjiye basimbuye inshuro nyinshi mu mateka ya Premier League, ibintu bigaragaza uburyo abatoza bagiye bamugirira icyizere mu bihe bitandukanye.
Ikindi kidasanzwe ni uko yatsinze igitego cye cya mbere afite imyaka 16 gusa, aba umwe mu bakinnyi bato cyane babigezeho.
Kwinjira muri Guinness World Records ku nshuro ya kane, no kuba afite uduhigo dutatu tumushyira mu bakinnyi b’ibihe byose, ni ikimenyetso cy’uko Milner yibitseho amateka akomeye atazibagirana muri Premier League
SOMA INKURU : APR FC yamaganye ibihuha kuri Ishimwe Pierre na Dauda Yousif
