Guverinoma ya Gabon yakuyeho icyemezo yari imaze iminsi ifata ku ikipe y’igihugu, Panthères, byari byarashyizweho nyuma y’uko Gabon ivuyemo mu mikino ya mbere mu matsinda muri CAN 2025 yabereye Morocco.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2026, Guverinoma yari yaratangaje ko ikipe y’igihugu izahagarikwa mu bikorwa byose. Ndetse ko Pierre-Emerick Aubameyang na Bruno Ecuele Manga batakomeza gukinira igihugu, bigaterwa n’umusaruro udahwitse wagaragajwe n’ikipe mu marushanwa.
Ariko kuri 12 Mutarama 2026, Fédération Gabonaise de Football (FEGAFOOT) yatangaje ko ibi bihano byose ko byakuweho, ikipe isubizwa mu bikorwa byayo bisanzwe.
Ibi byemejwe nyuma y’ihinduka ryabaye mu buyobozi bw’ishami ry’imikino mu gihugu no kwita ku mahame y’imiyoborere myiza kugira ngo Gabon ibashe kwitegura neza.


