G-Taff nyuma yo gukora indirimbo aragitosa ikamenyekana cyane nyuma akaza no kuyisubiranamo na Silvizo kuri ubu ari guhigishwa uruhindu ngo asubize imyenda ari gushinjwa yari yakodeshejwe.
Silvizo akomeje kugenda asaba G-Taff ko yagerageza akagarura imyenda yari yakodeshejwe aho yemeza ko yari ihagaze agaciro k’ibihumbi magana abiri kandi ko iyo myenda nitagaruka agomba kwitabaza inzego z’ubugenzacyaha.
Nkuko Dr M ureberera inyungu za G -Taff yabitangaje yatangaje ko G-Taff yishyuwe byose yifuzaga ndetse Silvizo akanarenzaho kubyo bavuganye ariko nawe atibaza impamvu uyu muhanzi atifuza kugarura iyo myenda yatwaye.
Silvizo na Dr M bakaba batangaza ko Bose bagerageje kuvugisha G Taff kugirango abe yagarura iyo myenda ariko akanga kwitaba Telefone ndetse ko mugihe byakomeza gutya bakwiyambaza inzego zibishinzwe
