Ku rubuga rwa FIFA yashyize ahabona urutonde rw’amakipe itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kugeza igihe bazakemura ibibazo by’imyenda bafite.
Akenshi ibi bishingira ku kutishyura abakinnyi cyangwa abatoza. Iki gikorwa kigamije gukomeza gushyira imbere ubunyamwuga no kubaha mu mikino ku rwego mpuzamahanga.
Mu makipe ari kuri uru rutonde hari ayakunzwe muri Afurika nka CR Belouizdad, AS Vita Club, Al Ahly Benghazi, Singida Black Stars ndetse na Zamalek SC, n’ayandi arimo TS Galaxy, Free State Stars na Nkana FC. Muri aya makipe kandi harimo na Vision FC yo mu Rwanda.
Iyi kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri Vision FC, nayo yisanze itemerewe kwandikisha abakinnyi bitewe n’ibirego bijyanye n’abatoza n’abakinnyi batishyuwe mu gihe bakinaga mu cyiciro cya mbere.
Iki gihano cya FIFA gishyirwa mu bikorwa mu gihe abakinnyi benshi bari mu makipe baregeye FIFA kubera kutishyurwa neza, bigatuma iyi mpuzamashyirahamwe ifata ingamba zigamije ko ibibazo bikemurwa mbere y’uko aya makipe yongera gukora ibikorwa bindi nko kugura abakinnyi bashya.


