Irushanwa rya FIFA Series 2026 rigiye kubera i Kigali hagati ya tariki ya 23 na 31 Werurwe 2026, rikazahuza amakipe y’ibihugu atandukanye avuye ku migabane itandukanye ku isi.
Iri rushanwa ritegurwa na FIFA rigamije gufasha amakipe kubona imikino mpuzamahanga no kwiyongera mu bunararibonye.
Mu myiteguro y’iri rushanwa, Kigali Pelé Stadium yamaze kuvugururwa no guterwaho amarangi mashya ndetse inashyirwaho panneaux publicitaires zaka.
Ikipe y’Igihugu Amavubi izatangira umwiherero (camp) ku wa 23 Werurwe muri Hôtel ya FERWAFA, aho izajya inakorera imyitozo ku kibuga cyashyizwemo tapis nshya, mu gihe izajya ikomeza imyitozo no kuri Stade Amahoro aho izakinira.
Biteganyijwe kandi ko umutoza mushya w’Amavubi azatangazwa mu minsi ya vuba, mu gihe hari n’abakinnyi bashya bamaze guhamagarwa kugira ngo bongere imbaraga mu ikipe.
