Urwego rw’isi rushinzwe amategeko y’umupira w’amaguru, IFAB, ruteganya kuganira ku cyifuzo gishya cyo gukumira gutinza umukino ku nama ngarukamwaka iteganijwe uyu wa Gatandatu.
Kugeza ubu, amategeko ntateganya igihe ntarengwa umukinnyi uvunitse agomba kumara hanze y’ikibuga, nubwo shampiyona zimwe nka Premier League zatangiye gukoresha amasegonda 30 kuva mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.
Umuyobozi w’Abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina, yavuze ko iri tegeko rigamije guca umuco wo gutinza umukino no gufasha umukino kwihuta.
Gusa amakipe amwe agaragaza impungenge ko umunota umwe ushobora gutuma atsindwa ari abakinnyi 10, nk’uko byabaye kuri Manchester United mu mukino na Brentford.
IFAB kandi irateganya amategeko mashya agabanya igihe cyo gusimbuza, guha indi ikipe umupira utinze ku izamu cyangwa ku iwurenguye (throw-ins), ndetse no kwagura ikoreshwa rya VAR mu gusuzuma amakarita y’umuhondo ya kabiri cyangwa za koruneri.
Shampiyona zimwe, harimo Canadian Premier League, zishobora kugerageza itegeko rishya rizwi nka “daylight offside” ryatangijwe na Arsène Wenger
SOMA INKURU : APR FC yamaganye ibihuha kuri Ishimwe Pierre na Dauda Yousif
