Ikipe ya Ejo Heza FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, yatangiye kubona ibisubizo ku busabe yari imaze iminsi itanga isaba ko imikino yayo yakurwa ku wa Gatandatu, igashyirwa ku Cyumweru, bitewe n’imyemerere y’abayigize b’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi.
Nubwo mbere yari yasubijwe ko igomba kubahiriza gahunda isanzwe ya Shampiyona, amakuru mashya agaragaza ko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo kuyorohereza by’agateganyo.
Mu mikino iteganyijwe muri iki cyumweru, nta n’umwe uzaba ku wa Gatandatu, mu gihe umukino w’ikirarane uzahuza Ejo Heza FC na Esperance FC uzakinwa ku wa Kane i Kigali.
Mugihe uwo izahura na City Boys nawo wamaze kwimurirwa ku Cyumweru kuri Stade Mumena.
Ibi byerekana impinduka mu mikorere ya FERWAFA ishobora kuba igamije kubahiriza imyemerere y’amadini mu mupira w’amaguru.
SOMA INKURU : Senegal itanyuzwe n’ibyabaye yiyemeje kurega CAF