Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yashyize hanze ubutumwa bushimira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku buyobozi amaze imyaka icumi ayoboye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Mu butumwa bwe, Shema yavuze ko mu izina ry’ishyirahamwe ayoboye ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda, bashimira Infantino ku cyerekezo cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ruhago mu Rwanda.
Yagaragaje ko gahunda zirimo FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series zagize uruhare mu kongerera ubushobozi ibikorwa remezo no guteza imbere impano z’abakiri bato.
Yashimangiye ko ubufatanye bwa FIFA n’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro ugaragara, cyane mu bijyanye no kongera amahirwe y’amarushanwa no kuzamura urwego rw’abakinnyi bato.
Kuva Infantino yatorwa mu 2016, yashyize imbaraga mu mavugurura agamije imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kwagura amarushanwa ya FIFA, aha amahirwe menshi ibihugu bitandukanye ku Isi.
SOMA INKURU : Iran ishobora kutazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026
