FERWAFA hamwe na Rwanda Premier League batangaje ko batishimiye uburyo bamwe mu bafana ba APR FC bitwaye nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC ku cyumweru tariki 18 Mutarama 2026.
Aho habaye imyigaragambyo imbere y’ibiro bya FERWAFA, harimo imvugo n’ibikorwa byashoboraga guteza umutekano muke. Ibi byatangajwe mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri shyirahamwe.
FERWAFA yavuze ko kutanyurwa n’imyanzuro y’abasifuzi bidakwiriye guhinduka impamvu yo kubuza amahoro no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Aba bafana kandi bibuswa ko bakwiye kwihangana no kureka inzego zibifite mu nshingano zikagira icyo zikora mu gihe habayeho impaka ku byemezo by’abayoboye umukino.
Iri tangazo rikomeza rigaruka ku kamaro ko kurangwa n’imyitwarire myiza, ubwubahane n’ubworoherane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko mu bihe by’imikino ikomeye.


