Umunyarwenya Fally Merci yasabye Perezida Kagame kwitabira igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy kimaze kwiharira imitima ya benshi.
Rwiyemezamirimo Fally Merci washinze akanayobora GEN Z Comedy, yatumiye Perezida Kagame muri iki gitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi.
Ni ubusabe Merci yagejeje kuri Perezida mu Umushyikirano wabereye muri Kigali Convention Center kuva tariki 05-06 Gashyantare 2026.
Merci yasezeranyije Perezida Kagame ko we n’abanyarwenya bakorana bazamusetsa ivumbi rigatumuka muri Camp Kigali, aho iki gitaramo gisanzwe kibera.
Ubwo yari ahawe umwanya Merci yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndashaka kugutumira muri iseka rusange. Kandi tuzagusetsa ivumbi ritumuke.”
Ndahurutse Merci uzwi nka Fally Merci azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko mu gice cy’urwenya aho yashinze igitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen Z Comedy.


