Nyuma y’amakuru yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ko Bwiza yitegura gukora ubukwe, ubu hari n’avuga ko yaba yarafatiwe irembo mu ibanga rikomeye cyane.
Mu mpera z’umwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda, hagiye hacicikana amakuru yavugaga ko umuhanzikazi Bwiza yitegura gukora ubukwe n’umugabo w’umuherwe bamwe bavuga ko aba no hanze y’u Rwanda.
Uretse ibi byavuzwe icyo gihe, kuri ubu haravugwa ko yaba yarafatiwe n’irembo mu ibanga rikomeye ku buryo byaba byarahishwe abantu n’ubwo uyu muhanzikazi ari ikimenyabose.
SOMA: Ishowspeed yaguze inzu mu Rwanda
Mu kugerageza kumenya byinshi kuri ibi bivugwa ko Bwiza yaba yarafatiwe irembo, twamubajije niba aribyo koko adusubiza agaragaza ko bitari ukuri.
Uyu muhanzikazi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa 3D TV RWANDA, amubajije niba ibi aribyo koko, yagaragaje ko abyifuza ndetse asaba n’Imana ngo izabimuhe. Mu magambo ye ati “Imana izabimpe se”.
Ni igisubizo uyu muhanzikazi yatanze agaragaza ko ibivugwa bihabanye n’ukuri kuko ngo na we asaba Imana ngo izabimuhe.


