Nyuma yaho kuri Kigali Pele Stadium hagiye hagaragara ikibazo cy’amashanyarazi ndetse bigatera n’ikibazo ku bikorwa biba byahateguriwe perezida wa Ferwafa yemeje ko icyo kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti.
Shema Fabrice perezida wa Ferwafa kuri ubu yatangaje ko ikibazo cy’amashanyarazi hari hashize igihe ari imbogamizi kuri Kigali Pele Stadium kuri ubu icyo kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti.
Benshi bibazaga ukuntu imikino ya FIFA Series igiye kubera mu Rwanda izajya ikinirwa kuri Kigali Pele Stadium n’uburyo hagaragara ikibazo cy’amashanyarazi gusa ikibazo kibazo kikaba cyamaze gukemuka nkuko Shema Fabrice yabitangaje.
Nubwo Perezida wa Ferwafa yatangaje ibi ariko hakaba hibazwa koko niba iki kibazo cyaba cyavugutiwe umuti urambye dore ko ari kenshi bigenda bitangazwa ko ikibazo cyakemutse ariko ugasanga nubundi cyongeye kuvuka.
