Element wamenyekanye mu gutunganya indirimbo ndetse akaba n’umuhanzi yongeye kuvugisha abatari bake nyuma yo kwemeza ko ariwe muhanzi wambere usa neza ndetse akanambara neza mu Rwanda.
Mu kiganiro yakoreye ku kinyamakuru Igihe Element yongeye gutungurana ubwo yasubizaga ko abona ariwe muhanzi wambere mu Rwanda usa neza ku isura ndetse akanemeza ko Ari nawe muhanzi wambere mu Rwanda wambara neza.
Ubwo Element yatangazaga ibi binyuze ku rukuta rwa Instagram abantu bakaba bagiye batungurwa niyi mivugire aho hari abagiye bemeza ko ibyo yatangaje bihabanye nukuri kuko atariwe muhanzi usa neza mu Rwanda ndetse unambara neza mugihe hari n’abandi bagiye bagaragaza ko bamushyigikiye.
Element akaba ari umwe mu bakunzwe cyane byaba mu bijyanye no gutunganya indirimbo ndetse no kuba umuhanzi akaba akomeje kugenda yigarurira imitoma ya benshi.
