Umuhangamuziki Mugisha Robinson wamamaye nka Element Eleeeh yigaramye umubano wihariye [Urukundo] n’inkumi yitwa Kelia Ruzindana, nyuma y’imyaka ikabakaba ine bavugwa mu rukundo.
Kelia Ruzindana wari mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yavuzwe mu rukundo na Element kuva akinjira muri aya marushanwa ndetse na nyuma yayo.
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Hari n’abigeze kugera aho buvaga ko indirimbo “Kashe” ya Element yarayikoreye uyu mukobwa bitaga umukunzi.Aganira na IGIHE SPORTS dukesha iyi nkuru, Element yavuze ko batigeze bakundana ahubwo ko ari inshuti ndetse ko bahujwe na musaza w’uyu mukobwa wamamaye muri Miss Rwanda.
Element avuga ko we na Kellia bize ku kigo kimwe hanyuma yajya muri Miss Rwanda kuko Eleeeh yari icyamamare agahitamo kumushyigikira yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho benshi bahereye bibyitiranya n’urukundo.
