Indirimbo “Extra Stamina” ya Diez Dola yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element Eleeeh wacuze injyana yayo ndetse akanayinoza, bitandukanye n’uko yanjyaga yifashisha abandi.
Kuva yakwinjira mu muziki, Element Eleeeh byinshi mu bihangano yakoraga yifashishaga abandi ba producers bazobereye cyane ibyo kunoza indirimbo (Mixing & Mastering) nka Bob Pro, Madebeats, n’abandi.
SOMA: Element EleéeH yahagurukiye umwaka wa 2026
Ku ndirimbo nshya ya Diez Dola yise “Extra Stamina” byaje bitandukanye kuko Element ari we wayikoze kuva itangiye kugeza igiye hanze. Tuganira n’umwe mu baba hafi ya Diez Dola, yaduhamirije neza iby’aya makuru.
Yagize ati “Yego Element ni we wayikoze yose cyane.”
Mu minsi ishize Element Eleeeh yigeze gushyira hanze amashusho agaragaza ko asigaye anakora ku bijyanye na ‘Mixing & Mastering’.


Kanda hano wumve indirimbo Extra Stamina ya Diez Dola