Umuhanga mu gucura injyana z’umuziki akaba n’umuhanzi Element yavuze ko mu biba byose atakwibahirwa ineza ya Bruce Melodie na Noopja, bagize uruhare rukomeye mu iterambere rye.
Noopja wakoranye na Element akiri muri Country Records ni nawe wamuhaye izina Element akoresha n’ubu. Ku ruhande rwa Bruce Melodie yafashije Element cyane ko ari nawe benshi bamumenyeho akora indirimbo “Henzapu”.
Element impano ye mu kuririmba ndetse no gutunganya amajwi y’indirimbo, Noopja umaze imyaka myinshi muri uyu mwuga niwe wabashije kubimurikira Abanyarwanda mbere y’undi muntu.
SOMA:Element na Madebeats bunze imbaraga
Bruce Melodie yabaye umuhanzi umwe mubakomeye wabashije kwizerera muri Element bagakorana indirimbo akinjira mu muziki.
Ibi nibyo Element ashingiraho avuga ko atakwibahirwa ineza aba bombi bamugiriye, n’ubwo haza ibituma umubano wabo utagenda neza.

