Umuhanzi akaba na producer Element aherutse guhamiriza Radio Salus ko album ye ya mbere yitegura gushyira hanze, izaba iriho abahanzi bo muri Nigeria barimo Kizz Daniel, Ruger na Qing Madi wamamaye muri “American Love”.
Mu kiganiro Salus Relax cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, Element yabwiye iyi Radio ko uyu mwaka cyangwa utaha azashyira hanze album ye ya mbere izaba iriho abahanzi batandukanye.
Mu bo uyu muhanzi avuga bazaba bayiriho,harimo abahanzi abahanzi bo muri Portugal mu Bufaransa, ndetse n’abo muri Nigeria barimo Kizz Daniel, Ruger na Qing Madi wamamaye mu ndirimbo “American Love”.
SOMA:Element yacuze injyana ya Extra Stamina aranayinoza
Mu gihe iyi album izaba igiye hanze, Element azaba abaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda ushyize abahanzi batatu b’amazina akomeye bo muri Nigeria.
