Element Eleeeh ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe, yabajijwe abahanzi ba Uganda akunda, adatinze avuga Mowzey Radio, Jose Chameleone na Sheebah Karungi.
Element yakiriwe n’itsinda rya Alex Muhangi utegura ibitaramo bya Comedy Store ari nacyo Element yatumiwemo akaza kugihuriramo na Sheebah, Kapeke, Laika Music, Kataleya & Kandle, n’abandi.
SOMA:Element ari gufasha abahanzi ba Uganda
Muhangi yakira Element yamubwiye ko nk’umuhanzi akaba na producer, abantu benshi baba bifuza kumenya abahanzi ba Uganda akunda. Element yamubwiye ko akunda nyakwigendera Mowzey Radio, Jose Chameleone na Sheebah bari buhurire ku rubyiniro.
Element kandi yavuze ko anafitanye indirimbo na Joshua gusa akaba anashaka gukorana indirimbo na Jose Chameleone ndetse na Elijah Kitaka.

