Wari ubizi se ko Element Eleeeh ari we wakoze indirimbo zifite ubutumwa nka “Henzapu” ya Bruce Melodie “Umufangango” ya Juno Kizigenza, “Millionaire” ya Mico The Best, n’izindi.
Izindi zirimo “Uworizagwira” ya Yampano, “Haso” ya Kenny Sol, “Itara” ya Davis D , na “Amashimwe” ya Chriss Eazy na Fireman Vayo.
Izi ndirimbo zose iyo uzumva wumva ko zifite ubutumwa cyane bugaruka kuri ba nyirazo basaga n’abavuga ibyo banyuzemo mu buzima bwabo.
SOMA: Element na Madebeats bunze imbaraga
Kuva kuri Bruce Melodie wanabaye ikiraro kinjiza Element mu ruganda rw’umuziki, mu ndirimbo “Henzapu, aba agaruka ku buzima abantu bose bacamo mu gushaka imibereho. Indirimbo nka “Itara ya Davis D’ na we yavugaga uko yabayeho mu gihe yatabwaga muri yombi.
Umuhanzi nka Yampano na we mu ndirimbo ye “Uworizagwira” abavuga ukuntu yakoze imirimo ivunanye, uko yavuye iwabo i Nyamasheke, n’ibindi, ibi kandi niko bimeze muri Haso, Umufungo, na Millionaire.
Aba bahanzi bose nk’uko bashakaga gukora indirimbo zifite ubutumwa bwihariye wasangaga bisunga Element na we wihariye mu kuzikora, kugira ngo zigere kure ndetse zumvwe cyane.

