Element EleéeH ageze kure ibyo kwihugura mu bijyanye no kunoza indirimbo (mixing & mastering).
Mu myaka isaga itandatu Element EleéeH amaze mu muziki, indirimbo nyinshi yakoze yaba ize cyangwa iz’abandi bahanzi, yifashishaga abahanga mu kunoza indirimbo nka Bob Pro, Madebeats, Glenn, Lay n’abandi.
Element mu busanzwe azwiho ubuhanga mu gucura injyana z’umuziki ibizwi nka ‘beat making’ mu ndimi z’amahanga. Ibi kandi biri mu mwihariko yazanye wo gucura injyana ziryohe amatwi, ibyatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
SOMA:Element na Madebeats bunze imbaraga
Gusa ariko na none mu muziki hasabwa byinshi birimo no kunoza imiziki kugira ngo izagere ku bayumva inogeye amatwi birushijeho.
EleéeH na we mu rwego rwo gukomeza gukora ibihambaye mu muziki ubu ari kwihugura ibya mixing & mastering.
SOMA:Element EleéeH yahagurukiye umwaka wa 2026
