Umuhanzi akaba n’umucuzi w’injyana z’umuziki ari gutegura igitaramo cye bwite azakorera i Kampala muri Uganda.
Amakuru 3D TV RWANDA yamenye n’uko Element ukunzwe cyane muri Uganda, nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere muri uyu mwaka, azahita anakorera igitaramo muri kiriya gihugu.
Mu kiganiro gito na King Pazzo uba hafi y’ibikorwa bya Element EleéeH, ubwo yabazwa niba bazategura igitaramo bwite cya Element muri Uganda, yavuze ko uyu mwaka uzasiga bagikoze.
Yagize ati: “Cyane uyu mwaka nyuma ya album.”
SOMA:Element EleéeH yahagurukiye umwaka wa 2026
Mu bihe bitandukanye Element yagiye atumirwa mu bitaramo muri Uganda gusa byabaga ari ibyateguwe n’abandi gusa byose uyu muhanzi yerekwaga urukundo cyane ku rubyiniro.
Element ni umuhanzi ukunzwe cyane muri Kampala na Uganda muri rusange, binagaragarira mu buryo indirimbo ze zicurangwa muri iki gihugu, ndetse n’uburyo zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zaho.
