Nyuma yo gukorana n’Umunyarwandakazi Gloria Bugie ubarwa nk’umuhanzi wa Uganda, Element Eleeeh nyuma y’iminsi micye hagiye kujya hanze n’indi ndirimbo yakoreye Aaronx na we wo muri Uganda.
Element asanzwe anakunzwe cyane muri Uganda, ari gufasha bamwe mu bahanzi baho mu buryo bwo kubakorera indirimbo.
Mu myaka yashize Element Eleeeh yakoranye n’abahanzi nka Ray G mu ndirimbo “One In One” ndetse akaba ajya afatanya n’aba-producers baho nka Instramento ugezweho cyane muri iki gihugu.
SOMA:Element ari gutegura igitaramo cye bwite i Kampala
Gukorana n’aba-producers ndetse n’abahanzi bo muri Uganda kuri Element ni inyungu ijya mu y’iyindi kuko bikomeza kwagura igikundiro afite muri iki gihugu kinatuwemo na benshi bumva ururimi rw’ikinyarwanda.

