Umuhanzi Drama T ntiyorohewe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko asigaye yigana ibikorwa bya Chriss Eazy.
Uyu musore w’Umurundi ni umwe mu bahanzi babashije gukundwa iwabo ndetse no mu Rwanda, ibituma yitabwaho na benshi.
Ibyo kuvuga ko Drama T asigaye yigana Chriss Eazy bihera ku ndirimbo ye “Sambolela” yahaye iri zina nyuma y’amezi atandatu gusa na Eazy ashyize hanze iyitwa gutya.
SOMA:Logan Joe wihariye muri Melodic Drill
Ibi kandi byongeye kugaruka nyuma y’uko Drama T ashyize hanze indirimbo “Ntagatima” ifite umudiho neza usa n’uwa “Sampe” ya Dany Nanone na Chriss Eazy imaze ukwezi kumwe igiye hanze.
Drama T kandi Abarundi bakunze kumwibasira bavuga ko asigaye aririmba Ikinyarwanda aho kuririmba ururimi rw’iwabo. Ibi nabyo byigeze kugarukwaho cyane ubwo yakora indirimbo “Kosho” yandikiwe n’abahanzi bo mu Rwanda.
Uyu muhanzi ukunze kuba i Kigali kenshi haba mu bikorwa by’umuziki n’ibindi, benshi mu bo mu myidagaduro y’iwabo bakunze kumuhuza n’umuziki wo mu Rwanda cyane.



